Gatsibo:Hatangijwe igihembwe cy’ihinga cyo gutera ubwatsi cya 2023A

Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe igihembwe cy’ihinga cyo gutera ubwatsi bw’amatungo cya 2023A cyatangirijwe mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline arikumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye,uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB) n’uhagarariye umushinga RDDP  bifatanyije n’abarozi b’Umurenge wa Kabarore mu Kagari ka Simbwa gutangiza igihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi.

Mukamana Marceline, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo yasabye aborozi korora kijyambere bafite intego yo kuzamura umukamo kugirango biteze imbere n’imiryango yabo,ati ‘’Mugomba gukora umwuga w’ubworozi kinyamwunga,mukorora mushaka kongera umukamo mwajyanama ku isoko’’.

Umuyobozi wa RAB ishami rya Nyagatare Kagwa Evalde yavuze ko guhinga ubwatsi bwa Kijyambere bukagaburirwa inka buzifasha kongera umukamo w’amata bigateza imbere aborozi

Kugirango aboneke umukamo wifuzwa ku isoko,Umuyobozi wa RAB ishami rya Nyagare na Gatsibo Kagwa Evalde yasabye aborozi kuvugurura inka z’umukamo,gukorera inzuri,gushyira amazi y’inka mu nzuri,byose biba bigamije gufata neza inka.

Muri iki gihembwe cy’Ihinga cya 2023/A,mu Karere ka Gatsibo hateganyijwe guterwa ubwatsi bw’amatungo kuri hegitari 150.

Back