Gatsibo:Hatangijwe amahugurwa y’imboni z’umutekano 166

Mu karere ka Gatsibo mu kigo cya TTC Kabarore hatangijwe amahugurwa y’imboni z’umutekano zatoranyijwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake rwakuwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.

Intore z’Urubyiruko ruri mu mahugurwa y’iminsi 4 bagera ku 166 barimo 105 b’igitsina gabo n’igitsina gore 61 bose bari mu cyanya cya TTC Kabarore,iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Ukwakira 2021.

Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Gatsibo,Nyagatare na Gicumbi Col Alex Masumbuku yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga bafite mu kubungabunga ibimaze kugerwaho bibanda ku cyumba ntangamakuru,kuba inyangamugato mubyo bakora byose no gufatanya n’izindi nzego mu iterambere n’imibereho m yiza y’abaturage.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza gushyigikira urubyiruko ku cyatuma rutera imbere binyuze mu guhanga imirimo ibateza imbere kuko arirwo Rwanda w’ejo hazaza.

Back