Gatsibo:Hasezeranye imiryango 19 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga bw’ iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina hazirikanwa insanganyamatsiko igiriti "Wiceceka! Rwanya Ihohotera Rishingiye ku Gitsina".
Ku rwego rw'Igihugu,ubu bukangurambaga bwabereye mu Kagari ka Mpondwa mu murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Ugushyingo 2021
Ubu bukangurambaga bwabanjirijwe n'urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rukaba rwakorewe mu Murenge wa Kabarore mu mujyi kuva ku biro by’Akarere kugera mu mujyi wa Kabarore.
Abitabiriye uru rugendo batambukije ubutumwa bukangurira buri wese kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abana b'abakobwa bashishikarizwa guhakanira uw'ariwe wese wifuza kubashora mu busambanyi n'andi moko yose y'ihohoterwa.
Nankunda Jolly,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko imiryango 48 yabanaga mu makimbirane kandi ibana mu buryo butemewe n’amategeko ariko yaje kwigishwa ubu ibana muburyo bwubahirije amategeko ndetse n'amakimbirane yabaye amateka kuri yo.
Murenzi Elie utuye mu murenge wa Gitoki yavuze ko yabanye n'umugore we mu gihe kirekire mu makimbirane ariko bamaze kumva inyigisho bahawe n'Ubuyobozi kubufatanye n'umufatanyabikorwa Rwamurec ubu babanye neza mu mahoro.
Murenzi Elie ahamya ko yamaze imyaka ibiri n'amezi 4 yarirukanye umugore mu cyumba ariko amaze kwigishwa yasanze yarakoze amakosa, yakanguriye imiryango ibana mu bakimbirane kubireka kuko bisubiza inyuma iterambere n'imibereho myiza yabo.
Nyiranjara Beransilla ni umugore wa Murenzi Elie batuye mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki ahamya ko amakimbirane bari bafite yakomokaga ku businzi bw'Umugabo we bugatuma badatera imbere,Ati"Twabonye amahugurwa twahawe na Rwamurec ubu dushyize hamwe dusigaye twunga imiryango ifitanye amakimbirane".
Muri ubu bukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, hashyingiwe imiryango 19 yabanaga muburyo butubahirije amategeko nk’ikimenyetso cy’imibanire myiza mu miryango yabo.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’iterambere ry’umuryango/MIGEPROF yavuze ko muri ubu bukangurambaga hazakorwa ibikorwa bitandukanye binyujijwe mu miganda