Hakozwe siporo rusange hatangwa ubutumwa bwo kurinda no kurengera umwana

Hirya no hino mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hakozwe siporo rusange inzwi nka ‘’Car Free Day’’ aho abaturage batandukanye bahuriye ku bibuga bitandukanye bakora siporo irimo kwiruka no kugorora ingingo.

Iyi siporo yakozwe kuri iki cyumweru taliki ya 12 Ukuboza 2021 higanjemo urubyiruko, iyi siporo yakozwe mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana ihohoterwa ku insanganyamatsiko igira ati’’Turengere umwana none,Turengere ejo hazaza’’.

Muri ubu bukangurambaga hakozwe urugendo rugamije kurinda no kurengera umwana  rwitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano n’abaturage biganjemo urubyiruko.

Mu butumwa bwatanzwe muri ubu bukangurambaga burimo gukumira no kurwanya isambanwa ry’abana, gushishikariza ababyeyi kohereza abana mu ishuri,gusaba ababyeyi kurerera abana mu muryango no kurwanya ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean leonard yavuze ko siporo ari ingirakamaro mu buzima bw’umuntu ashimira abitabiriye iki gikorwa,ati’’Iyo duhuriye hamwe tugakora siporo tugahabwa ubutumwa bumwe kandi tukabwumvira hamwe bityo bigatumwa dukorera hamwe’’.

Nyuma y’ubutumwa butandukanye bwahawe abaturage bitabiriye siporo rusange n’urugendo rugamije gutanga ubutumwa bwo kurinda no kurengera umwana,abaturage bapimwe indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara.

Back