Gatsibo:Hagiye kubakwa inzu y’ababyeyi izuzura itwaye miliyoni 43

Bamwe mu babyeyi batuye mu murenge wa Rwimbogo bariruhutsa, nyuma y’aho ubuyobozi butangirije igikorwa cyo kububakira inzu y’ababyeyi (Maternité) izuzura mu mezi atatu gusa. Igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iyi nzu y’ababyeyi cyabaye kuri uyu wa 30 Mutarama 2018, kikaba cyayobowe na GASANA Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru. Ababyeyi bavuze ko bishimiye cyane kuba bagiye guhabwa inzu bazajya babyariramo, kubera ko ubusanzwe iyo bajyaga kukigo nderabuzima cya Rwimbogo bagiye kubyara babangamirwaga cyane n’icyumba cyo kubyariramo gifite umwanya udahagije. Igikorwa cyo kubaka iyi nzu y’ababyeyi, cyatewe inkunga n’umufatanya bikorwa usanzwe ufatanya n’akarere ka Gatsibo mu kuzamura iterambere ry’abaturage binyuze mu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta witwa Food for the Hungry. Alice AKAMAU, umuyobozi wa Food for the hungry mu Rwanda, yashimye imiyoborere myiza u Rwanda rufite, ndetse anashimira ubuyobozi bw’akarere uburyo buha ijambo abafatanya bikorwa, maze ashimangira ko izi arizo mpamvu nyamukuru zatumye umuryango ayobora ufata icyemezo cyo kubaka inzu y’ababyeyi muri aka karere ka Gatsibo. Gasana Richard, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yashimiye ubuyobozi bwa Food for the Hungry, maze avuga ko iki gikorwa cyo kubaka iyi nzu y’ababyei kije ari igisubizo cya bimwe mu bibazo abaturage bari bamaze igihe bashyikirije ubuyobozi bw’akarere.  Gasana Richard, Umuyobozi w'Akarere ashyira ibuye ryifatizo ku nyubako Ubuyobozi butangiza igikorwa cyo kubaka inzu y’ababyeyi (Maternité) Ubusanzwe hateganijwe ko  ikigo nderabuzima cya Rwimbogo cyakwakira abantu  ibihumbi 51.579 buri mwaka kikaba cyakira abarwayi basaga 1200, muri uyu mwaka ushize kikaba cyarakiriye ababyeyi basaga 869.
Back