Gatsibo:Hafunguwe amahugurwa y’imboni z’Umudugudu uzira icyaha 179 azamara iminsi 7

Mu Karere ka hatangijwe amahugurwa y'iminsi 7 y'Imboni z'Umudugudu uzira icyaha zigera ku 179 harimo abagore 33 n'abagabo 146 baturutse mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo,iyi gahunda igamije kugira imboni kuri buri mudugudu mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha mu mudugudu.

Gahunda y’imboni z’umudugudu uzira icyaha izafasha kubungabunga umuntekano wo mumudugudu mu rwego rwo kugira umuryango utekanye hirindwa ibyaha birimo ihohoterrwa rishingiye ku gitsina no gusambanya, ihohoterwa rishingiye ku mutungo n’ayandi mahohoterwa abangamiye umuturage.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze ko iyi gahunda y’imboni z’umudugudu uzira icyaha ari gahunda yatangijwe n’Intara y’Iburasirazuba igakwira mu turere tuyigize.

Mukashyaka Joselyline w’imyaka 53 y’amavuko wo mu murenge wa Muhura witabiriye amahugurwa y’Imboni z’Umudugudu uzira icyaha yavuze ko agiye kujya atanga amakuru agamije gutabariza abaturage bagenzi be icyaha itaraba,ati’’twize akamaro ko kuba imboni z’umudugudu dutuyemo,ngiye gukora akazi ntizigama’’.

Murebwayire Agnes wo mu murenge wa Murambi yavuze ko nibasoza amahugurwa barimo,nawe azajyana ubutumwa ku baturage yaje ahagarariye bo mu mudugudu w’iwabo bityo inteko z’abaturage zikazaba umuyoboro wo gutangiramo amakuru ndetse n’ubundi buryo bwakwihutisha kugeza amakuru ku buyobozi.

Abitabiriye aya mahugurwa bazahabwa inyigisho zitandukanye zirimo umutekano,gukunda igihugu,uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’abaturage n’imikorere n’imikoranire y’inzego mu rwego rwo kuzamura umuturage agashyirwa ku isonga.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yabwiye imboni z’umudugudu uzira icyaha ko bategerejwemo umusaruro uzazana impinduka mu baturage binyuze mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge,ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya amakimbirane mu miryango.

Back