Gatsibo:Abantu 3 batowe nibo hazahagararira isibo mu matora yo ku mudugudu

Kuva i saha ya saa Moya za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba,mu karere ka Gatsibo habereye matora ku rwego rw’isibo hatorwa abantu batatu(3) barimo nibura umugore umwe(1) bazahagararira amatora yo ku mudugudu

Aya matora y’inzego z’ibanze yatangiye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16 Ukwakira 2021 abera mu matsinda (amasibo) bitorera abazabahagararira mu matora yo ku rwego rw’umudugudu hazaba hatorwa komite Nyobozi y’Umudugudu n’Umujyanama rusange uhagararira umudugudu mu nama Njyanama y’Akagari.

Bagwire Jeanette,ni umwe mu batowe mu isibo yo kwiheshagaciro iri mu mudugudu wa  kabarore ya kabiri mu kagari ka Kabarore mu murenge wa Kabarore yavuze ko yazinduwe no kwitorera abantu ba 3 bazamuhagararira mu matora ku mudugudu ariko nawe yamamajwe kandi aratorwa.

Ati’’Nagiriwe ikizere n’abaturage tubana mu isibo baranyamamaza ndetse baranantora,nanjye nzabahagararira neza mu matora yo ku rwego rw’Umudugudu’’.

Akarere ka Gatsibo mu mirenge 14 igize aka karere habarurwa amasibo 5,151 harimo amasite y’itora agera kuri 610, imidugudu 602 n’utugari 69.

Back