Gatsibo:Abafatanyabikorwa biyemeje kongera imbaraga mubyo bakora bagamije kwesa imihigo y’Akarere 2021/22.

Abafatanyabikorwa bagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa ry’Akarere ka Gatsibo biyemeje kwisuzuma no kongera imbaraga mubyo bakora bagamije kwesa imihigo Akarere kahize igera ku 100.

Ibi babivuze kuri uyu wa gatatu taliki ya 6 Ukwakira 2021 ubwo bari munama yabahuje n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu cyumba cya Ntende Hotel bagamije kongera kwisuzuma aho bageze mu iterambere ry’abaturage.

Iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo Muhorana Edward arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo.

Bimwe mu byagarutsweho harimo kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imihigo y'Akarere 2021/22,imikorere n’imikoranire y’inzego zitandukanye ziteza imbere umuturage n’uburyo harushaho kumenyekanisha ibikorerwa umuturage binyuze mu itangazamakuru nk’ijwi ry’umuturage anyuzamo ibitekerezo bye.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimye uruhare rw'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere,asaba ko bakomeza kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw'abaturage bwagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid19.

Muhorana Edward, Umuyobozi w'ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu Karere ka Gatsibo yavuze ko bazakomeza gufatanya n'Akarere mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2021/22, Akarere ka Gatsibo kahize imihigo 100 irimo 29 yo mu bukungu, 55 y'imibereho myiza y'abaturage na 16 iri mu miyoborere myiza.Iyi mihigo izatwara ingengo y'imari isaga Miriyari 27.5 arimo Miriyari 4.5 z'amafaranga y'uRwanda yatanzwe n'abafatanyabikorwa b'Akarere.

Back