Gatsibo: Yorojwe inka, yiyemeza ko azayifata neza ikazamugirira umumaro.

Mukaruhina Anne Marie utuye mu Mudugudu wa Kigomero, Akagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarorojwe inka mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere.

Ni umwe muri bane borojwe inka n’abakozi b’ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu Gihugu cya ‘’Rwanda Medical Supply’’ ubwo basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro.

Mukaruhina avuga ko kuba yahawe inka, azayifata neza kugirango izamugirire umumaro imuha amata n’ifumbire, ati: ‘’ Ndashimira Umukuru w’Igihugu watangije gahunda ya Girinka munyarwanda, nanjye iyi gahunda ikaba ingezeho. Ndabizeza ko iyi nka nzayifata neza, nkazitura mugenzi wanjye kugirango ngewe na bagenzi banjye izatugirire umumaro’’.

Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu Gihugu cyatanze inka 4 ku baturage bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere n’imiryango yabo.

Hatanzwe inka 4 zifite ubwishingizi bw’umwaka umwe, ikiraro cya Kijyambere, ikigega gifata amazi yo kuhira inka, ubushobozi bwo kugura ubwatsi bw’inka mu gihe cy’ukwezi kumwe n’imiti byose bifite agaciro gasaga miriyoni 9 z’amafaranga y’uRwanda.

Back