Gatsibo: Yamuritse igitoki k’ibiro 150 mu imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere.

Umuturage witwa Rwihimba Simon Pierre wo mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi ni umuhinzi w’urutoki akaba yamuritse igitoki cy’ibiro 150 mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa ry’Akarere ryatangiye kuva taliki ya 10-12 Kamena 2025 ririmo kubera mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kabarore.

Uyu muturage, akora ibikorwa by’ubuhinzi bw’urutoki ku buso bwa hegitari imwe (1) akavuga ko nibura mu kwezi kumwe apakira imodoka y’ibitoki bijyanwa ku isoko; ati: 

‘’ Neza igitoki gifite ibiro 150, nkagurisha ikiro ku mafaranga 350 Frw’’.

Uyu muhinzi w’urutoki avuga ko mu myaka 5 iri imbere ateganya kuzaba yaraguye ubuhinzi bwe kukava kuri hegitari imwe zikagera kuri 5. 

Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo abahinzi b’urutoki bahinga ku buso bwa hegitari 18,876 ariko urutoki ruri kuri hegitari 11 nizo zatangiye gutanga umusaruro.

Back