Gatsibo: Yakoze ibikorwa by’ubworozi bw’inzuki, afite intego yo kugera ku mitiba 100 ya Kijyambere mu myaka 5 iri imbere.

Nyiransabimana Chantal, akora ibikorwa by’ubworozi bw’inzuki mu Murenge wa Rugarama, afite imitiba gakondo 20 y’inzuki. Avuga ko mu myaka 5 iri imbere azaba ageze ku mitiba 100 ya Kijyambere.

Avuga ko iyo amaze kuyungurura ubuki, ibishashara bisigaye abikoramo amavuta yo kwisiga anoza uruhu, arinda uruhu, ndetse akanarinda indwara z’uruhu. Ati: ‘’ Iyo maze kuyungurura ubuki ntabwo ibishashara mbijugunya nka cyera ahubwo mbikoramo amavuta yo kwisiga’’.

Uyu mworozi w’inzuki akorana n’umufatanyabikorwa Inkomoko amuha amahugurwa agamije kunoza ubworozi bw’inzuki n’inguzanyo zimufasha kugura ibikoresho. Kugeza ubu ubworozi bw’inzuki abukorera mu mitiba 20 ya gakondo.

Nyiransabimana Chantal avuga ko mu myaka 5 iri imbere, afite intumbero yo kuzaba afite imitiba y’inzuki ya Kijyambere igera ku 100.

Back