Gatsibo: Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kuyobora urwego rwa Dasso kuva rwashyirwaho muri Nzeri 2014.

Rugiranka Rigati Gaspard w’imyaka 55 y’amavuko yari Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Gatsibo kuva rwashyirwaho muri Nzeri 2014 kugeza ubu aho yashyizwe mu kirubuko cy’izabukuru. 

Ubwo hakorwaga ihererekanyabubasha hagati y’Umuhuzabikorwa wa Dasso washyizwe mu kirihuko cy’izabukuru n’Umuyobozi mushya ugiye kuyobora uru rwego, hagaragajwe byinshi byagezweho kubufatanye n’Abagize urwego rwa Dasso rwunganira Akarere mu by’Umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa rw’Akarere Ibingira Frank yashimiye abagize urwego rwa Dasso ku bufatanye n’izindi nzego mu guharanira iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, byumwihariko yashimiye Rigati Gaspard, wari umuhuzabikorwa wa Dasso ku bwitange yagize kugirango uru rwego rutere imbere.

Urwego rwa Dasso rwunganira Akarere mu by’Umutekano rwatangiye mu kwezi kwa Nzeri 2014 rufite inshingano nyamukuru yo kunganira Akarere mu by’umutekano ndetse no gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu gukora ibikorwa bizamura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Mu Karere ka Gatsibo hari aba Dasso 166 arimo abagore 35 n’abagabo 131 bakorera hirya no hino mu Mirenge n’Utugari.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2024/2025, abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Gatsibo bakoze bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage; birimo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku bantu 72, gukora umuganda udasanzwe nibura rimwe mu kwezi ugamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Abagize urwego rwa Dasso mu Karere ka Gatsibo ntibasigaye inyuma mu bikorwa byo kwiteza imbere, kugeza ubwo bakoze ikigega cy’ubwizigame aho kugeza ubu bamaze kwizigama agera kuri miriyoni 44,912,377 z’amafaranga y’uRwanda.

Back