Gatsibo: Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri 20,183.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ruherereye mu Murenge wa Kizigo rushyinguyemo mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku bihumbi 20,183.
Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Gatsibo hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi igera kuri 21 irimo 10 yari ishyinguwe mu cyubahiro bya mbere na 11 yimuwe kugirango ishyingurwe mu cyubahiro mu rwibutso.
Iki gikorwa cyabaye kuwa Gatanu taliki ya 11 Mata 2025, ubwo hibukwaka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hagashyingurwa mu cyubahiro imibiri 21.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo taliki ya 11 Mata 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko hakwiye kurwanywa abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside barimo n’abari hanze y’Igihugu.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo yasabye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gutanga amakuru y’Abatutsi bishwe batarashyingurwa kugirango bashyingurwe mu cyubahiro mu rwibutso.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb. Christine Nkulikiyinka yasabye abataratanga amakuru y’aho Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bashyingurwe mu cyubahiro ko bigize icyaha.