Gatsibo: Urwego rwunganira Akarere mu mutekano rwa DASSO rwabonye umuyobozi mushya.

Urwego rwa DASSO rwunganira Akarere mu by’Umutekano rwabonye umuhuzabikorwa mushya nyuma yuko uwaruyoboraga kuva rwashyirwaho mu Rwanda yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Munyandamutsa Muzungu Venant, niwe Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa Dasso mushya mu Karere ka Gatsibo aho yasimbuye Rigati Gaspard wari umuyobozi warwo akaba yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu Karere ka Gatsibo hari aba Dasso 166 arimo abagore 35 n’abagabo 131 bakorera hirya no hino mu Mirenge n’Utugari.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2024/2025, abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Gatsibo bakoze bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage; birimo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku bantu 72, gukora umuganda udasanzwe nibura rimwe mu kwezi ugamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Abagize urwego rwa Dasso mu Karere ka Gatsibo ntibasigaye inyuma mu bikorwa byo kwiteza imbere, kugeza ubwo bakoze ikigega cy’ubwizigame aho kugeza ubu bamaze kwizigama agera kuri miriyoni 44,912,377 z’amafaranga y’uRwanda.

Kuri ubu bwizigame, bashoye imari mu Kigega cya RNIT iterambere fund agera kuri miriyoni 32 z’amafaranga y’uRwanda; naho agera kuri miriyoni 11,656,185 Frw ari mu banyamuryango batandukanye bayakoresha ibikorwa by’iterambere n’ingoboka ifite angera kuri miriyoni 1,256,192 z’amafaranga y’uRwanda.

Nyuma yo gukorerwa ihererekanyabubasha, Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Gatsibo yashimiye mugenzi we yasimbuye mu nshingano ku bikorwa byinshi uru rwego rumaze kugeraho, asaba abagize Dasso kurangwa n’ubufatanye ndetse n’ikinyabupfura mu nshingano zabo za buri munsi.

Back