Gatsibo: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi 85

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 31 Ukuboza 2025, abakozi bashya b'Urwego rwa Dasso rwunganira Akarere mu by'Umutekano bagera kuri 85 barimo abagore 15 n'abagabo 70 bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Gasana Richard arikumwe n'izindi nzego babasaba kuzarangwa n'ishyaka n'umurava mu nshingano batangiye no gushyira umuturage ku isonga. 

Munyandamutsa Muzungu Venant, Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Gatsibo yavuze ko kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hari abakozi b'urwego rwa DASSO bagera kuri 252 barimo abagore 50 n'abagabo 202.

Umuyobozi w’Akarere Gasana Richard yasabye abakozi bashya b’Urwego rwa DASSO bagera kuri 85 baherutse guhabwa akazi kuzarangwa n’imyitwarire myiza mu baturage bagiye gukorera hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo.

Gukorana n’abandi ni intwaro ikomeye ifasha umukozi kugera ku ntego n’inshingano z’Akazi umukozi akora umunsi ku wundi.

Aba bakozi bashya b’urwego rwa DASSO bakanguriwe gukumira icyaha cyitaraba kuko aribyo bishyira umuturage ku isonga akorerwa ibimukwiriye birimo guhabwa serivise nziza kandi yihuse.

Mu bundi butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere burimo: Kumenya gushaka ibisubizo by’ibibazo abaturage bafite nko gukemura ibibazo bibangamiyye imibereho myiza y’abaturage no gufatanya n’izindi nzego mu gucunga umutekano w’abaturage.

Back