Gatsibo: Uruganda rwa Gatsibo Rice Co Ltd rurimo kwagura.
Uruganda rwa Gatsibo Rice Co Ltd urimo kwagurwa kugirango rutangire gukora ibikorwa bitandukanye by’Ubuhinzi birimo gutunganya umusaruro w’umuceri, ibigori no gukora ibiryo by’amatungo.
Ni uruganda rutunganya umusaruro w’umuceri ruherereye mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Ndatemwa, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 9 by’umuceri ku gihembwe. Rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 5 z’umuceri kandi rukaba rukora amashaka 15 ku munsi.
Kanyamacumbi Frederic, Umucungamutungo w’uruganda rwa Gatsibo Rice Co Ltd avuga ko abahinzi batakigorwa no kubona isoko ry’Umusaruro wabo w’umuceri kuko begerejwe uruganda.
Uruganda rutunganya umuceri rwa Gatsibo rice Co Ltd rufasha abahinzi kubona ifumbire, guhemba abakozi bashinzwe ubuhinzi mu makoperative zihinga umuceri ku kigero cya 50% cy’umushahara wa buri kwezi no gutonora umuceri w’abahinzi wo kurya.
Mu bindi bikorwa uruganda rufasha abahinzi b’Umuceri ni ingendoshuri n’amahugurwa bibafasha kunguka ubumenyi bwo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi bw’umuceri.
Nyuma y’uko uruganda rumaze kwagura, Ubuyobozi bw’uruganda bugiye gutangira ibindi bikorwa by’iterambere birimo: Gutunganya umusaruro w’ibigori(Kawunga), kumisha umusaruro w’ibigori abahinzi bashobora gusarura bitaruma neza no gukora ibiryo by’amatungo.
Uruganda rwa Gatsibo Rice Co Ltd ruherereye mu Murenge wa Kiziguro rwatanze akazi ku baturage bagera 56 barimo abakozi bahoraho 23 na 33 badahoraho.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yashimiye ubuyobozi bw’uruganda rw’umuceri rwa Gatsibo Rice Co Ltd ku bikorwa barimo gukorera abaturage hagamijwe kubegereza ibikorwaremezo birimo n’inganda.