Gatsibo: Uruganda rutunganya amazi rwa Muhazi rugeze kuri 81.2% rwubakwa.

Uruganda rutunganya amazi rwa Muhazi rurimo kubakwa mu Kagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi rugeze ku ijanisha rya 81.2% rwubakwa ku kiciro cya mbere kizaba gifite ubushobozi bwo gutanga 12,000 M3 ku munsi mu Mirenge 5 yo mu Karere ka Gatsibo ni 3 y’Akarere ka Kayonza.

Imirimo yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Muhazi n’imiyoboro irufatiyeho igice cya mbere igeze ku rugero rwa 81.2%, rukazuzura rutwaye ingengo y’imari isaga miriyari 19 z’amafaranga y’uRwanda.

Biteganyijwe ko uyu mushinga w’amazi meza uzubakwa mu byiciro 3 nbikazarangira hubatswe uruganda rufite ubushobozi bwo gutanga amazi 36,000 M3  rukazatanga amazi mu Mirenge 12 yo mu Karere ka Gatsibo  n’Imirenge 5 yo mu Karere ka Kayonza.

Umushinga wose wo kubaka uruganda rw’amazi rwa Muhazi uzatwara ingengo y’imari isaga miriyari 65 z’amafaranga y’uRwanda.

Back