Gatsibo: Uruganda rutunganya amazi rwa Muhazi rugeze kuri 76.3% rwubakwa.
Mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Rwankuba harimo kubakwa uruganda rw’amazi rwa Muhazi ruzaha abaturage b’imirenge 12/14 igize Akarere ka Gatsibo rukazaba rwuzuye mu kwezi kwa gatandatu 2025.
Uru ruganda nirumara kuzura, ruzaba rubaye igisubizo ku baturage b’Uturere twa Gatsibo na Kayonza kuko muri Gatsibo abaturage batuye imirenge 12 bose bazabona amazi meza ndetse n’imirenge 2 yo muri Kayonza nayo izabona amazi meza.
Usibye, uruganda rw’amazi rwa muhazi rurimo kubakwa, mu Karere ka Gatsibo hari indi miyoboro y’amazi irimo kubakwa ndetse imwe muri iyo ikaba yaruzuye.
Harimo kwagurwa umuyoboro w’amazi wa Minago ufite amavomo rusange y’amazi 64 mu Mirenge ya Rwimbogo na Rugarama ukaba waramaze kuzura abaturage babona amazi meza, hari kandi umuyoboro wa Butseka mu Murenge wa Kageyo ufite amavomo rusange 19 ukaba waruzuye abaturage bakaba babona amazi meza.
Mu murenge wa Gitoki mu Midugudu 12 naho harimo kubakwa umuyoboro w’amazi uzuzura ufite amavomo rusange 11, kugeza ubu ibikorwa byo kuwubaka bikaba bigeze ku ijanisha rya 89%.
Uruganda rutunganya amazi rwa Muhazi ruzuzura rufite amavomo rusange 165, kugeza ubu ibikorwa byo kurwubaka bikaba biri ku ijanisha rya 76.3%.
Muri rusange, Akarere ka Gatsibo kari ku ijanisha rya 78.6% ku guha abaturage amazi meza.