Gatsibo: Uruganda rutunganya amazi meza rwa Muhazi rugeze kuri 92% rwuzura.
Mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Rwankuba harimo kubakwa uruganda rutunganya amazi rwa Muhazi ruzaha amazi meza abaturage bo mu Mirenge 5 yo mu Karere ka Gatsibo ndetse n’indi 3 yo mu Karere ka Kayonza.
Igice cya mbere z’imirimo yo kubaka uru ruganda rw’amazi rwa muhazi, ni kimara kuzura, ruzaha amazi meza abaturage bagera ku bihumbi 543,397 bo mu turere twa Gatsibo na Kayonza aho abo mu Karere ka Gattsibo bagera ku 327,714 na 220,853 bo mu Mirenge 3 yo mu Karere ka Kayonza.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko uru ruganda rutunganya amazi meza rwa Muhazi nirumara kuzura, ruzakemura ikibazo cy’abaturage cyo kutabona amazi meza nkuko bikwiye kuko bose bazaba babona amazi meza ku kigero cy’100%.
Kugeza ubu, Akarere ka Gatsibo kari ku ijanisha rya 86.7% mu gukwirakwiza amazi meza mu baturage.
Biteganyijwe ko igice cya mbere cy’imirimo yo kubaka uruganda rwa Muhazi rutunganya amazi meza cyizuzura gitwaye ingengo y’imari ingana na miriyari 19,459,810,234 z’amafaranga y’uRwanda, kikazuzura taliki ya 31 Werurwe 2026.