Gatsibo: Urugaga rw’Abikorera rwagaragaje ibyagezweho mu gihe cy’imyaka 3 ishize.

Urugaga rw’Abikorera bo mu Karere ka Gatsibo rurishimira ibyo rwagezeho rufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere mu gihe cy’Imyaka 3 ishize (2022-2025) byose byakozwe mu rwego rwo guteza umuturage imbere.

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu taliki ya 17 Ukwakira 2025 mu nama yateguwe kubufatanye n’Urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Gatsibo igamije kwishimira ibyagezweho mu gihe cy’imyaka 3 kuva muri 2022-2025. Iyi nama yahurije hamwe ubuyobozi bw’Akarere, abagize urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Imirenge, Utugari n’Umunyamabanga Nshingabikorwa b’Imirenge.

Mu myaka 3 ishize, urugaga rw’abikorera mu Karere ka Gatsibo rwahuguye abikorera bagera ku 1,868 barimo abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga.

Mu rwego rwo kurushaho gukora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage, kubufatanye n’Akarere, abikorera bakoze ingendoshuri zitandukanye zirimo izo hanze y’Igihugu ndetse n’imbere mu Gihugu aho basuye abikorera bo mu Turere twa Huye na Musanze.

Mu myaka 4 ishize, abagize urugaga rw’abikorera boroje inka 59 ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubafasha kongera kwiyubaka, kubona amata n’ifumbire. Izi nka zifite agaciro ka Miriyoni zisaga 41 z’amafaranga y’uRwanda.

Mu rwego rwo gufatanya na Leta gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse no gufatanya n’izindi Ntara, mu mwaka wa 2023, abagize urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Gatsibo bakusanyije miriyoni 11 z’amafaranga y’uRwanda zo gufasha abaturage bo mu Ntara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru bari bagizweho ingaruka n’ibiza ndetse hasanwa n’amazu 12 mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Gatsibo.

Bagaza Tom, Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Gatsibo yavuze iki gikorwa cyo guhurira hamwe bigamije kwishimira ibyo twagezeho dufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere tugamije guteza imbere umuturage.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Siboma Saidi yashimiye abagize urugaga rw’abikorera ku ruhare rukomeye bagira mu iterambere ry’Akarere; binyuze mu kubaka ibikorwa bitandukanye birimo; Amahoteri, amabanki, imiturirwa itandukanye byose bigamije guteza imbere abaturage.

Back