Gatsibo: Urubyiruko rw’intore mu ikoranabuhanga rwubakiye umuturage inzu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utishoboye.

Urubyiruko rw’Intore mu ikoranabuhanga rwo mu Ntara y’Iburasirazuba rwubakiye umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye mu rwego rwo kumufasha kubona icumbi hamwe n’abana be.

Kuri uyu wa Kane taliki ya 8 Mutarama 2026 nibwo Urubyiruko rw’intore mu Ikoranabuhanga rwo mu Ntara y’Iburasirazuba rwari ruhagarariye abandi ruri kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bashyikirije inzu aumuturage wo mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi.

Mukansengiyumva Mriya w’imyaka 72 wo mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi yashimiye cyane ubuyobozi bwiza bwatoje abana kugira urukundo rwo gufasha abababaye kugirango bongere kugira ibyishimo, ati: Ndashimira cya uru rubyiruko rwagize igitekerezo cyo gufasha utishoboye hanyuma ubuyobozi bw’Akarere bugatoranya ngewe, kuko narimbayeho nabi ntagira aho ndambika umusaya’’.

Uyu mubyeyi worokotse Jenoside yakorewe Abatutsi w’imyaka 72 y’amavuko, avuga ko abonye amasaziro meza kandi yiyemeza kubungabunga iyi nzu yubakiwe.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yashimiye urubyiruko rw’intore mu ikoranabuhanga ku gikorwa kiza bakoze cyo kubakira umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, ati: Rubyiriko turabashimira cyane ku mutima mwiza mwagize wo gukora igikorwa nkiki cyo kubakira uyu mubyeyi inzu nziza nkiyi mukaba mumushajishije neza’’.

Iyi nzu yuzuye itwaye ingengo y’imari isaga miriyoni icumi z’amafaranga y’uRwanda (10,000,000 Frw).

Back