Gatsibo: Urubyiruko rwahawe umukoro wo guhanga udushya no gukoresha neza ikoranabuhanga.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Kamena 2025, mu Karere ka Gatsibo hakozwe Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘’Dukoreshe ikoranabuhanga, Duhange udushya, Twubake u Rwanda twifuza’’.

Inteko rusange y’Urubyiruko yitabiriwe n’urubyiruko 70 ruhagarariye abandi mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo.

Muri iyi nama, hagaragajwe byinshi byagezweho bigamije guteza imbere urubyiruko ndetse n’ibikorwa biteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2025/2026.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yasabye urubyiruko gukomeza gukora cyane, guhanga udushya, gukoresha neza ikoranabuhanga, kwitabira gahunda ya Ndi Umunyarwanda no gufatanya gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage hagamijwe kwihutisha gahunda y’Igihugu y’imyaka 5.

Back