Gatsibo: Urubyiruko rwaganirijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubyiruko 28 rwitabiriye amahugurwa y’iminsi 5 ku miyoborere myiza yateguwe n’Umufatanyabikorwa w’Akarere uzwi nka ‘’Citizen Voice and Action (CVA)’’ basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru cyari kigamije gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro kugirango basobanuriwe amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko bose bavutse nyuma ya 1994.

Ni urubyiruko rwiganjemo urwiga muri za Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda ndetse na bamwe basoje Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda ndetse no hanze. Bakigera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro bashyize indabo ku mva ndetse bunamira  inzirakarengane z’Abatutsi zihashyinguye mu cyubahiro.

Haganzineza Raphael, Umukozi ushinzwe urubyiruko, Umuco na Siporo mu Karere ka Gatsibo yagaragaje amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba urubyiruko kumenya amateka kuko aribwo bazashobora guhangana n’abapfobya ndetse bakanga u Rwanda.

Adelaide Uyisenga w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Gisagara yavuze ko nk’urubyiruko rwasoje za kaminuza ndetse n’abandi bakiga bari bafite amatsiko yo kumenya amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko mu cyahoze ari komine murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptise n’uruhare rwe mu kwica Abatutsi.

Ati: ‘’ Twahawe amateka ku uruhare rw’abari abayobozi icyo gihe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngewe ntabwo numvaga ukuntu umuyobozi wari ushinzwe kuyobora abaturage akaba ari wasubiye inyuma akabica’, twasobanukiwe neza ko byari imiyoborere mibi’.

Nk’Urubyiruko twahakuye isomo ryo kwigira ku makosa yakozwe n’abahoze ari abayobozi noneho twebwe tukayakosora tuba abayobozi beza bashyira umuturage ku isonga, ndetse tukaba dufite intego yo guhangana n’abapfobya ndetse bakavuga nabi Igihugu cyacu banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Back