Gatsibo: Urubyiruko rw’abakobwa bagera kuri 30 barimo guhugurwa kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Kubufatanye n’Umufatanyabikorwa ‘’Citizen Voice and Action’’, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore harimo kubera amahugurwa y’iminsi 2 ahuje urubyiruko rw’abakobwa rugera kuri 30 rwaturutse mu turere dutandukanye tw’Igihugu agamije kubaha ubumenyi bunyuze mu mahugurwa no kubatoza kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Umushinga wa Citizen Voice and Action’’ ni Umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa byo kongerera urubyiruko ubushobozi mu bijyanye n’imiyoborere no kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo.
Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yasabye urubyiruko rw’abakobwa kwirinda ibibashuka bigamije kwica hazaza habo, ati: Muri ababyeyi b’ejo hazaza ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, mugomba kubiharanira’’.
Uru rubyiruko rw’abakobwa ruri mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe kubufatanye n’Umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa byo kongerera urubyiruko ubushobozi mu bijyanye n’imiyoborere no kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo(CVA) bari hagati y’imyaka 16-24 y’amavuko biga mu mashuri yishumbuye ndetse na Kaminuza.