Gatsibo: Urubyiruko rutuye mu cyaro rungana na 88.9% ugereranyije na 11% batuye bice by’Umujyi.
Urubyiruko rw’Akarere ka Gatsibo rugera kuri 145,378 bangana na 26.3% by’Abaturage batuye Akarere ka Gatsibo bagera ku bihumbi 551,164 nkuko byagaragajwe n’ibarura rusnge ry’abaturage rya 2022.
Muri iri barura rusange, hagaragajwe ko urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rutuye mu cyaro rungana na 129,298 bingana na 88.9% naho urubyiruko rutuye mu bice by’imijyi y’Akarere ka Gatsibo rugera ku 16,080 bingana na 11%.
Akarere ka Gatsibo gafite urubyiruko rufite akazi rugera ku 72,806 bari ku ijanisha rya 51%, muri iri barura rusange kandi ryagaragaje ko abagera kuri 32,711 bangana na 22.5% ari abashomeri. Buri mwaka, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buhiga umuhigo wo guhangira akazi urubyiruko.
Mu Karere ka Gatsibo hari ibigo by’urubyiruko 2 birimo ikiri mu Murenge wa Kiramuruzi na Gasange, bifasha gutanga serivise zitandukanye ku rubyiruko zirimo: Ubuzima by’imyororokere n’iz’ikoranabuhanga.