Gatsibo: Urubyiruko rusaga 400 rwasoje amahugurwa azabafasha kwihangira imirimo.
Urubyiruko 404 rwo mu mirenge 4 y’Akarere ka Gatsibo rwasoje amahugurwa rwari rumazemo umwaka ruhabwa ubumenyi bwo kwihangira imirimo kugirango rushobore kwiteza imbere.Aya mahugurwa yahawe urubyiruko rwo mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi na Rwimbogo.
Amahugurwa yateguwe n’Akarere ka Gatsibo kubufatanye n’Umufatanyabikorwa Akazi Kanoze Access ku nkunga ya Plan International mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 25 Kanama 2022,Ubwo yasozaga aya mahugurwa y’urubyiruko rwahugurirwaga mu kigo cy’urubyiruko cya Kiramuruzi yaramaze umwaka,Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yashimiye uruhare rw’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’abaturage b’Akarere ka Gatsibo.Ati ’’Ndashimira cyane abafatanyabikorwa dufatanya kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubaha amahugurwa nkaya kugirango bashobore kwifasha bihangira imirimo’’.
Bakundukize Jacques uhagarariye umushinga wa Plan International Rwanda yavuze ko uyu muryango wibanda ku iterambere ry’urubyiruko cyane cyane umwana w’umukobwa hagamijwe kuzamura iterambere n’imibereho y’urubyiruko.
Ati ’’Akarere katwaretse imihigo twafatanyamo muri uyu mwaka w’imihigo wa 2022/2023 harimo no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, natwe tubona umufatanyabikorwa ufite uburambe mu gutanga amahugurwa yo kwihangira umurimo ariwe Akazi Kanoze Access,kugeza ubu twahereye ku rubyiruko rusaga 400 arirwo rwasoje uyu munsi’’.
Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda Akazi Kanoze Access Businge Anthony yagarutse kuri amwe mu masomo yahawe urubyiruko rwasoje amahugurwa mu kigo cy’urubyiruko cya Kiramuruzi yatanzwe n’Umuryango Nyarwanda Akazi Kanoze Access ku nkunga ya Plan International Rwanda arimo imyuga itandukanye no kwitegura gukora umurimo ku rubyiruko rusoje amashuri ariko rutari rwabona icyo rukora(Akazi).
Uyu muyobozi yakanguriye urubyiruko kudasuzugura akazi uko kaba kangana kose ahubwo ko bagomba kugaha agaciro bakagakora neza, bakigirira ikizere mu byo bakora no gukoresha amafaranga bishatseho ubwabo binyuze mu kwizigama.
Giraneza Bonnettee wo mu Kagari ka Gakenke mu murenge wa Kiramuruzi yavuze ko yahawe amahugurwa yo kwihangira umurimo ahita ashyira mu bikorwa ibyo yize,ati ’’Natangiranye igishoro cy’ibihumbi 20 nshinga iduka none ubu maze kugera ku gishoro cy’ibihumbi 300 by’amafaranga y’uRwanda,murumva ko ngenda nzamuka’’.