Gatsibo: Urubyiruko rugiye guhabwa ubumenyi ku buzima bw’imyororokere.
Mu rwego rwo gukomeza gufasha urubyiruko kumenya imiterere y’umubiri wabo, ruganirizwa ku buzima bw’imyororokere bigatuma birinda ibishuko no kwifata.
Mu Karere ka Gatsibo hamuritswe umushinga wo gufasha urubyiruko kwigishwa ubuzima bw’imyororokere, iki gikorwa kizakorwa n’Umufatanyabikorwa NUDOR kubufatanye n’imiryango itandukanye igamije gufasha urubyiruko cyane cyane rufite ibibazo bikomatanyije.
Uyu mushinga uzamara imyaka 3 ushyirwa mu bikorwa na Learn Work Development, ukazakorera mu Murenge wa Ngarama ukazatwara ingengo y’imari isaga miriyoni 100 z’amafaranga y’uRwanda.
Ubwo yitabiraga inama yo gutangiza umushinga, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage no gukemura ibibazo bafite.