Gatsibo: Urubyiruko rugera kuri 75 rwahawe ibikoresho by’imyuga bize.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Nyagihanga rugera kuri 75 rwahawe ibikoresho by’imyuga bize mu gihe cy’amezi atandatu, imyuga bize irimo ubudozi n’ubukanishi byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni zisaga 30.
Iki gikorwa cyakozwe n’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’umufatanyabikorwa Food for the Hungry Rwanda ikorera mu Murenge wa Nyagihanga.
Ubwo bashyikirizwaga ibikoresho by’imyuga bize, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko bi bikorwa bikorerwa abaturage kubera imiyoborere myiza iranga Rwanda n’Ubuyobozi bwarwo. Yasabye urubyiruko rwasoje amasomo y’imyuga irimo ubudozi n’ubukanishi kuzakorana ubunyangamugayo mu kazi bagiye gutangira no kunoza imitangire ya serivise ku bakiriya babo.
Niyonahisemo Cecile, ni umwe mu rubyiruko 75 bize imyuga bagahabwa n’ibikoresho, yagize ati’’ Turashimira Ubuyobozi bwacu buhora butwitaho bukareba imibereho turimo bukaduteza imbere binyuze mu kutwigiza imyuga izadufasha kwiteza imbere hamwe n’imiryango yacu’’.
Uwitije Cyprien, Umyobozi mukuru wa Food for the Hungry mu Rwanda yavuze ko bafatanya na Leta gufasha abaturage kugirango bave ku rwego rumwe bajya ku rundi rwisumbuye, ati’’ Tumaze imyaka irenga irindwi dukorera mu Murenge wa Nyagihanga tubana n’abaturage kandi tugafatanya n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibaze kumenya abaturage bababaye kugirango bafashwe.