Gatsibo: Umwarimu Sacco wabaye igisubizo cy’ubukungu bwa Mwarimu.

Umwarimu Sacco wafashije abarezi kwiteza imbere babikesha inguzanyo bahabwa kugirango bakore ibikorwa bitandukanye by’iterambere ry’imiryango yabo.

Mu Karere ka Gatsibo kimwe n’ahandi mu Gihugu hari Koperative Umwarimu Sacco ufite bakozi batanga serivise kimwe nk’andi ma banki aho abarimu baza gusaba serivise ndetse zimwe bakaba bazibona bifashishije ikoranabuhanga.

Felecien Nyirinkindi, Umuyobozi w’ikigo cya GS Gasange akaba na Perezida wa Komite y’ubuhuza mu Karere ka Gatsibo yagarutse ku kamaro k’Umwarimu Sacco ku barezi mu rwego rwo kubateza imbere, ati: ‘’Umwarimu Sacco wagiyeho ku gitekezero cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME mu rwego rwo gufasha abarimu kuko twari dufite umushahara uri hasi bityo Sacco ikadufasha kuduha inguzanyo y’igihe kirekire yo gukora imishinga iduteza imbere n’imiryango yacu’’.

Uyu muyobozi yagarutse ku bwoko 4 bw’inguzanyo bahabwa zibafasha umunsi ku wundi: Inguzanyo y’Imanura mbabura (Overdraft), ni inguzanyo umwarimu asaba izishyurwa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa igakurwa ku mushahara w’ukwo kwezi yasabiyemo inguzanyo.

Indi nguzanyu umwarimu Sacco itanga ku banyamuryango bayo ni ingoboka(Emergency), itangwa ishingiye ku bwizigame bw’umunyamuryango yizigamye. Inguzanyo ku mushahara(Avance): Ni inguzanyo umwarimu asaba ariko itarengeje miriyoni 3.5 nta ngwate itanzwe, iyo umwarimu ashaka inguzanyo yisumbuyeho atanga ingwate.

Inguzanyo ya nyuma umwarimu ahabwa n’Umwarimu Sacco ni inguzanyo y’imishinga minini irimo kubaka n’indi ishobora guteza imbere umunyamuryango wa Sacco. 

Perezida wa Komite y’Ubuhuza mu mwarimu Sacco mu Karere ka Gatsibo akaba n’Umuyobozi wa GS Gasange Felecien Nyirinkindi avuga ko muri iyi minsi hari indi nguzanyo yashyizweho mu mwarimu sacco y’ubuhinzi n’ubworozi yitwa ‘’Sarura Mwarimu’’, ati: ‘’ Ndasaba abarezi bagenzi banjye kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuko Sacco yacu yiteguye kuduha amafaranga y’ibyo bikorwa’’.

Kugeza mu kwezi kwa Mata 2025, Umwarimu Sacco yo mu Karere ka Gatsibo yari ifite abanyamuryango b’abarimu bahembwa n’Akarere ka Gatsibo bagera ku bihumbi 5,035.

Back