Gatsibo: Umusanzu w’irondo ry’umwuga ugiye kujya wakirwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu Karere ka Gatsibo mu Mirenge yose hagiye gutangizwa uburyo bushya bwo kwakira umusanzu w’irondo ry’umwuga hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘’ Umusanzu Digital’’ buvuye ku bwakoreshaga bwo kwakira umusanzu mu ntoki.

Ibi byagarutseho kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Nyakanga 2025 ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwaganiraga n’Ubuyobozi bwa IMENA SOFTEC LTD, ikigo cy’ikoranabuhanga gifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukusanya umusanzu w’irondo ryitwa ‘’ Umusanzu Digital’’.

Iyi nama yari yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere, ubwa IMENA SOFTEC LTD, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’inzego z’Umutekano zikorera ku rwego rw’Akarere.

Nyuma yo gusobanurirwa imikorere n’imikoreshereze y’iri koranabuhanga, Ubuyobozi bw’Akarere bwanzuye ko iyi gahunda igomba gukoreshwa mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo mu rwego rwo guca burundu umusanzu unyura mu ntoki z’abawakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Rugaravu Jean Claude yavuze ko iyi gahunda nitangira izakemura ikibazo cy’ubukererwe mu kwishyura abagize irondo ry’umwuga kuko iyi gahunda izaba ifite abakozi babihuguriwe mu kwakira uyu musanzu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Back