Gatsibo: Umusanzu wa Ejoheza wageze ku ijanisha rya 117.2% mu mwaka wa 2024/2025.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, Akarere ka Gatsibo kari gafite intego yo gukangurira abaturage kwizimamira muri gahunda y’igihe kirekire ya Ejoheza hakinjira miriyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, kubera ubukangurambaga butandukanye bwakozwe hinjiye agera kuri miriyoni 351,716,170 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 117.2%.

Kuva gahunda ya Ejoheza yatangira taliki ya 14 Ukuboza 2018, mu Karere ka Gatsibo hamaze kwijira abanyamuryango b’iyi gahunda bagera ku 169,857 bamaze kugira ubwizigame bungana na Miriyari 1,743,167,681 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abagabo bamaze kwitabira gahunda ya Ejoheza mu Karere ka Gatsibo kuva yatangizwa mu Ukuboza 2028 bagera ku 88,745 bafite ubwizigame bungana na Miriyari 1,062,625,630 Frw naho abagore bagera ku 81,112 bafite ubwizigame bungana na 680,542,051 z’amafaranga y’uRwanda.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Gatsibo gafite intego yo kwinjiza umusanzu ungana na miriyoni 404,500,000 z’amafaranga y’uRwanda, Abanyamuryango ba Ejoheza bashya bazagera ku bihumbi 27,558.  

Back