Gatsibo: Umuhigo w’imisoro wesejwe ku ijanisha rya 104.5% mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2024/2025, Akarere ka Gatsibo kesheje umuhigo wo kwakira imisoro n’amahoro ku kigero cy’ ijanisha rya 104.5%.

Ibi byagaragarijwe mu Nana Ngishwanama ku Misoro yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 Kamena 2025 yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu arikumwe n’izindi nzego.

Muri iyi nama hagaragajwe ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, Akarere ka Gatsibo kari gafite intego yo kwakira imisoro ingana na Miriyari 1,467,635,721 z’amafaranga y’uRwanda, hakaba harakusanyijwe agera kuri Miriyari 1,533,837,206 z’amafaranga y’uRwanda bingana ni 104.5%.

Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yashimiye abakozi bashinzwe gukusanya imisoro ku rwego rw’Akarere n’imirenge ku mbaraga bashyize kuri uyu muhigo bakaba baraweseje ku ijanisha ryiza cyane.

Hagaragajwe ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Akarere ka Gatsibo gafite intego yo kwinjiza imisoro ingana na miriyari 1,689,009,917 z’amafaranga y’uRwanda, ugereranyije n’intego ya 2024/2025 hiyongereyeho miriyoni 221,374,196 z’amafaranga y’uRwanda.

Back