Gatsibo: Ubuyobozi bw’Akarere bwashyikirijwe raporo y’ibikorwa byakozwe na World Vision mu myaka 17 ishize.

Umuyobozi mukuru wa World Vision mu Rwanda Pauline Ukumu yashyikirije ubuyobozi bw’Akarere raporo y’ibikorwa byagejejwe ku baturage mu myaka 17 ishize byakozwe kuva mu mwaka wa 2009-2025.

Iki gikorwa cyakozwe taliki ya 27 Kanama 2025 ubwo hasozwaga umushinga w’iterambere mu Murenge wa Kiramuruzi watangiye muri 2009-2025, ukaba wari umaze imyaka 17 ufasha abaturage kwiteza imbere.  

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard yashimiye uruhare rwa World Vision mu kuzamura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage binyuze mu guteza imbere umwana. Ati: Twagendanye urugendo rurerure muri iyi myaka 17 ishize kuva muri 2009-2025 hagamijwe guteza imbere umuturage’’.

Sekanyange Jean Leonard yagize ati: ‘’Turashimira Umufatanyabikorwa wacu wa World Vision, twafatanyije byinshi mu kuzamura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. Turasaba abaturage kurinda ibyagezweho ndetse no kubibyaza ibindi byinshi’’.

Pauline Okumu, Umuyobozi mukuru wa World Vision mu Rwanda yashimiye ubuyobozi bwite bwa Leta bafatanyije mu guteza imbere abaturage, ati: Twafatanyije byinshi kandi twabigezeho, ibi byose twari tugamije guteza imbere umuturage twese hamwe’’.

Back