Gatsibo: Ubukene mu baturage bwagabanutseho hafi 20% buvuye kuri 38%.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2024/2025, hari ibikorwa byinshi byakozwe n’Ubuyobozi bwite bwa Leta bufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye kugirango abaturage bigishwe kwikura mu bukene.

Ibi byagaragajwe na raporo yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’Igihugu cy’imarurishamibare/ EICV7 cyagaragaje ko mu Karere ka Gatsibo ubukene mu baturage bagabanutseho hafi 20% aho bwavuye kuri 38% bukagera kuri 18.4%.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko igabanuka ry’ubukene mu baturage b’Akarere ka Gatsibo byatewe n’imbaraga ubuyobozi ku bwashyizemo bufatanye n’abafatanyabikorwa mu gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Ati: ‘’ Uyu mwaka udusigiye ibyiringiro ko twese dufatanyije kurandura ubukene mu baturage bacu bishoboka; Akarere ka Gatsibo ubukene bwagabanutseho hafi 20% aho bwavuye kuri 38% bugera kuri 18.4%.

Mu Karere ka Gatsibo hari gahunda nyinshi Leta yashyizeho zigamije gufasha abaturage kwikura ku bukene zirimo gahunda ya VUP, guhanga imirimo no guha urubyiruko n’abagore amahirwe atandukanye yabafasha kwiteza imbere.

Akarere ka Gatsibo gatuwe n’abaturage ibihumbi 551,164 barimo abagabo 264,46 n’abagore 286,703 bibumbiye mu ngo 136,200.264,461

Back