Gatsibo: Ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana bwakomereje mu bigo by’amashuri.

Mu gihe hakomeje ibikorwa byo kurinda no kurengera umwana hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo hagamijwe gukangurira abaturage kurushaho gukora ibikorwa byo kurinda no kurengera umwana, byakomereje mu bigo by’amashuri hirya no hino mu Karere.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 28 Ukwakira 2025, mu kigo cy’ishuri ribanza cya Nyamiyaga giherereye mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Murambi hakorewe ubukangurambaga bwo kurinda no kurengera umwana. 

Abanyeshuri basobanuriwe uko bagomba kwirinda ibishuko biri hirya no hino mu miryango yabo ahubwo bakamenya uko bagomba kubyigobotora, aho bibonetse bagatanga amakuru ku buyobozi mu rwgo rwo kubikumira. 

Mupenzi Leo Pierre, Umukozi w’Akarere ushinzwe kurinda no kurengera umwana mu Karere ka Gatsibo yasabye abarezi gufatanya n’ababyeyi ndetse n’abana mu gufata ingamba zo kurinda umwana ihohoterwa iryariryo ryose.

Back