Gatsibo: Ubukangurambaga bwa byikorere bugiye kumara iminsi 3 bukorerwa mu Mirenge itandukanye.

Ubukangurambaga bwa byikorere bumaze iminsi bukorwa mu Turere dutandukanye tw’Igihugu mu rwego rwo kwigisha umuturage uko yakwisabira serivise zitandukanye za Leta hifashishijwe urubuga rw’Irembo.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Werurwe 2025, nibyo mu Karere ka Gatsibo hatangijwe ubukangurambaga bwa byikorere buzamara iminsi 3 bukorwa hirya no hino mu Mirenge. Biteganyijwe ko ubukangurambaga bwa byikorere muzakorerwa mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo kuva taliki ya 17-19 Werurwe 2025.

Mu gihe cy’iminsi 3, ubukangurambaga bwa byikorere buzakorerwa mu Mirenge ya: Gitoki, Kageyo, Muhura, Gasange, Murambi na Rwimbogo

Ubuyobozi bw’Irembo buvuga ko ubu bukangurambaga bugamije guha abaturage ubumenyi kugirango babashe kwisabira serivise za Leta bifuza bakoresheje telephone ngendanwa, ibi bizafasha abaturage kwirindira umutekano w’amakuru yabo bwite, kudakora ingendo zahato na hato bajya gushaka serivise mu buyobozi hanyuma amafaranga yagakoreshejwe mu ngendo agakoreshwa ibindi bikorwa by’iterambere.

Ubu bukangurambaga bwa byikorere bugamije kudakoresha impapuro mu biro hirya no hino mu bigo bya Leta n’ibyikorera.

Muri raporo y’ukwezi kwa Gashyantare 2025 yakozwe n’Irembo igaragaza ko abaturage b’Akarere ka Gatsibo basabye serivise zigera 3,868 hanyuma abisabiye serivise muri gahunda ya byikorere bagera kuri 442 bangana na 11.43%.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yavuze ko ubu bukangurambaga bya byikorere buzafasha abaturage kudakora ingendo bagana ku buyobozi ndetse amafaranga bakoreshaga  azajya mu bindi bikorwa by’iterambere ry’imibereho myiza yabo.

Ubu bukangurambaga bwa byikorere bwahereye ku biro by’Akarere aho abayobozi n’abakozi b’Akarere bigishijwe kwisabira serivise batagombye kujya aho zitangirwa mu buyobozi.

Back