Gatsibo: Transparency Rwanda igiye gukorera umushinga muri Gatsibo wo kubungabunga ibidukikije.

Transparency Rwanda igiye gutangiza umushinga mu Karere ka Gatsibo ugamije kubungabunga ibidukikije.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Nzeri 2025 ubwo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Sekanyange Jean Leonard yakiraga itsinda ry’abakozi ba Transparency Rwanda.

Uyu mushinga ugiye gukorera mu Karere ka Gatsibo witwa ‘’Intera-Ijwi ryanjye mu iterambere rirambye ugamije kubungabunga ibidukikije uzamara imyaka 3 ukorera mu Karere ka Gatsibo.

Sekanyange Jean Leonard, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko uyu mushinga uzagira akamaro mu kubungabunga ibidukikije hirya no hino mu Karere.

Back