Gatsibo: Sitasiyo za Essance zikomeje kwiyongera hirya no hino mu Karere.

Uko iterambere ry’abaturage rikomeza kuzamuka hirya no hino mu Karere ka Gatsibo, hari ibikorwa byinshi bikorwa n’ibigo bitandukanye birimo ibya Leta, abafatanyabikorwa ndetse n’abikorera biba bigamije gukorana n’abaturage mu rwego rwo kubateza imbere.

Uko abaturage barushaho gutera imbere, bagura ibinyabiziga biborohereza mu ngendo bakora bajya cyangwa bava mu bikorwa byabo bitandukanye bibafasha kwiteza imbere cyangwa bajya gusura imiryango hirya no hino mu Gihugu.

Ni muri urwo rwego, iyo utereye amaso hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo uhabona Sitasiyo za essence zirimo kubakwa ndetse zisanga izindi zitanga serivise.

Niyonziza Felicien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama avuga ko cyera wasangaga umuntu ufite ikinyabiziga yaguraga essence kuri sitasiyo akajya kuyibika iwe murugo kuko nta kizere yaba afite cyo kongera kuyibona vuba, ariko ubu uko sitasiyo zikomeza kubakwa mu Karere ikizere cyabaye cyose, ati: ‘’ Cyera abaturage baguraga essence mu bijerekani cyangwa abifite bakayishyira mu ngunguru mu rwego rwo kuyibika, ariko ubu umuntu ufite ikinyabiziga arabyuka akajya kuri sitasiyo agashyira amavuta mu modoka akajya mu mirimo ye itandukanye’’.

Kugeza ubu, mu Karere ka Gatsibo hari sitasiyo za essence 8 hirya no hino mu Karere ndetse n’indi irimo kubakwa mu Murenge wa Kiziguro. Mu Mujyi wa Kabarore wonyine hari sitasiyo za essence 4.

Back