Gatsibo: Siporo rusange yabaye umwanya mwiza wo kwidagadura no gutuma ubuzima burindwa indwara.

Ibyiciro bitandukanye by’abaturage batuye mu Mujyi wa Kabarore, abahakorera ndetse n’abaturuka mu nkengero zawo bamaze kugira umuco wo gukora siporo rusange yashyizweho n’Akarere iba buri wa Kane wa buri cyumweru guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro.

Iyi siporo izwi kw’izina rya ‘’Gatsibo Night Run’’ imaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kabarore aho yitabirwa n’ibyiciro bitandukanye by’Ubuyobozi, abakozi b’Akarere, abakorera ibigo bitandukanye byaba ibya Leta n’ibyigenga ndetse n’abaturage rusange.

Iyi siporo ikorerwa mu mihanda ya Kaburimbo yubatse ikaba izengurutse Umujyi wa Kabarore, nyuma hakabaho igikorwa cyo gukora imyitozo ngorora mubiri ndetse hagatangwa n’ubutumwa kuri gahunda za Leta zitandukanye.

Gatsinzi Francois, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kabarore ahamya ko gukora siporo ari ingirakamaro ku buzima bw’umuntu, ati ‘’ Iyo umuntu akoze siporo neza, bimufasha kwirinda zimwe mu ndwara zitandura, ndasaba buri wese kwitabira siporo kuko siporo ni ubuzima’’.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko siporo ari umwanya mwiza abaturage bahurira hamwe bafite intego imwe, ndetse ukaba n’umwanya mwiza ku buyobozi wo gutanga ubutumwa ku baturage kuri gaunda za Leta zitandukanye.

Back