Gatsibo: Senateri Mukabarisa yakanguriye abaturage kugira umuco w’isuku.

Abaturage b’Akagari ka Karambi mu Murenge wa Ngarama basabwe kugira umuco w’isuku ihereye ku mubiri, imyambaro, aho batuye n’aho bakorera kuko isuku ari isoko y’ubuzima.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Kabari taliki ya 16 Ukuboza 2025 ubwo senateri Donatille Mukabarisa arikumwe n’Umuyobozi w’Akarere bifatanyaga n’abaturage b’Akagari ka Karambi mu Murenge wa Ngarama mu Nteko y’Abaturage.

Senateri Mukabarisa yabigarutseho ubwo yasuraga abaturage b’Akagari ka Karambi mu Murenge wa Ngarama ubwo yarari muri gahunda yo gusura abaturage no kureba ibibakorerwa; ati: ‘’Ndabasaba kugira umuco w’isuku kandi igahera kuri wowe, murugo n’aho mukorera’’.

Ubukangurambaga w’isuku n’isukura bwatangijwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2025 ubwo yitabiraga umuganda usoza ukwezi kwa 11/ 2025; yakanguriye abaturage kugira umuco w’isuku ihereye ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera.

Hirya no hino muri santeri z’ubucuruzi, mu bigo bya Leta n’ibyigenga usanga hagenzurwa ishyirwa mu bikorwa ry’isuku. Ubwo yatangizaga ubukangurambaga bw’isuku mu Karere ka Gatsibo, Guverineri Rubingisa yavuze ko umwanda atari uw’iRwanda, ati: ‘’Umwanda si uw’iRwanda’’.

Back