Gatsibo: RIB yatangiye ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije.

Urwego rw’Ubugenzacyaha/ RIB rufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz hamwe n’Akarere ka Gatsibo rwatangiye ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije.

Iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Nyakanga 2025, mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama kikazamara iminsi itatu.

Muri ubu bukangurambaga, abaturage baganirijwe ku uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka.

Mu rwego rwo kwegereza serivise abaturage, muri ubu bukangurambaga urwego rw’Ubugenzacyaha/ RIB rwatanze serivise ku baturage hakoreshejwe ibiro ngendanwa, iyi gahunda ikaba izafasha abaturage kudakora ingendo ndende bagana Ubuyobozi bw’uru rwego.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa ibidukikije mu Murenge wa Rugarama, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yavuze ko iyi gahunda ije mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga, akemurirwa ibibazo bafite bijyanye na serivise zitangwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga muzamara iminsi 3 bukorerwa mu Mirenge ya Rugarama, Remera na Muhura.

Back