
Judith Kazaire wa RGB yashimye akarere ka Gatsibo aho kageze gateza imbere abaturage bako
Kazayire Judith umuyobozi mukuru mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere(RGB)ushinzwe Ishami rikurikirana itangwa rya serivisi, imiyoborere myiza n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF), yavuze ko ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwateye intambwe ndende mu guteza imbere abaturage ugereranyije n’uko akarere kari gahagaze mu myaka yashize.
Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’abaturage mu igenamigambi n’iterambere ry’akarere ka Gatsibo yabereye mu karere ka gatsibo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2018.
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’umuryango utegamiye kuri leta ushinzwe guteza imbere abaturage witwa Rwanda Development organization (R.D.O) ,abaturage b’ingeri zitandukanye bahawe ijambo maze babazwa niba bagira uruhare mu igenamigambi ku iterambere ry’akarere.
Aba baturage bavuze ko mu myaka yashize wasangaga ubuyobozi bw’akarere butabaha ijambo ku rwego rushimishije ariko kuri ubu bemeza ko bahabwa ijambo bakagaragaza ibyo bifuza ko byashyirwa mu igenamigambi,bityo bakanashimangira ko ariyo mpamvu yatumye akarere ka Gatsibo kaza mu myanya y’imbere mu mihigo ugereranyije no mu myaka ya mbere.
Habiyakare Jean Claude,umuturage utuye mu murenge wa Murambi yavuze ko abaturage bahabwa umwanya mu nteko z’imidugudu bakagaragaza icyo bifuza ko cyazashirwa mu igenamigambi ry’akarere.
Habiyakare yagize ati:”Baduha umwanya tukicara mu nteko z’umudugudu tukagaragaza ibyo twifuza ko byazakorwa,ibyo bikoherezwa ku kagari nabo bakabyohereza ku murenge nkeka ko bigera ku karere bakabona gutoranya ibikwiye byashyirwa mu igenamigambi”
Manzi Theogene,umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu ,yavuze ko iyo harimo gutegurwa imihigo ubuyobozi butumiza inama buhereye ku midugudu abaturage bakagaragaza ibyo bifuza ko byashyirwa mu igenamigambi ry’akarere.
Manzi Theogene agaragaza uruhare abaturage basigaye bafite mu igenamigambi yagize ati:”twavuye aho byakorwaga n’ubuyobozi gusa,tugera aho bikorwa n’abaturage bahagarariye abandi ubu tugeze aho buri mudugudu uterana ukikuramo ibitekerezo bikazamuka bikava ku kagari bikazamuka bikagera ku murenge bikazagera no ku rwego rw’akarere”
Kazaire Judith agaragaza uburyo akarere ka Gatsibo kagenda gatera intambwe mu iterambere yagize ati:”Hari igihe Gatsibo yabaga iya nyuma mu mihigo,mukaza mu abantu ba makumyabiri n’icyenda ba mirongo itatu mu mihigo ku rwego rw’igihugu, uyu munsi muri mu turere icumi twa mbere mu myaka ibiri ishize ikurikirana hari intambwe nini irimo guterwa nubwo twifuzako ibintu binoga ku rushaho”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi yavuze ko Akarere gaha ijambo abaturage

Abaturage bavuze ko bagira uruhare rukomeye mu igenamigambi ry'Akarere