Gatsibo: Nyuma yo kuminuza, yayobotse ibikorwa by’ubworozi.

Nyuma yo gusoza ikiciro cya 3 cya Kaminuza yakuye mu Gihugu cy’Ubushinwa, yihangiye umurimo ayoboka ibikorwa by’ubworozi bw’amatungo magufi atandukanye arimo: Inkwavu za kijyambere, dendo, inkoko, imbata, inkanga, inuma n’inkware.

Isimbi Shemsa w’imyaka 30 y’amavugo akorera ibikorwa by’ubworozi mu Kagari ka Akabuga mu Murenge wa Kiramuruzi.

Intego nyamukuru y’umushinga ni: Ukwiteza imbere binyuze mu bworozi bw’amatungo magufi no guteza imbere abaturage abagezaho icyororo cyiza cy’ayo matungo, amahugurwa, ifashanyigisho ifasha aborozi korora kijyambere ndetse n’inyama mu rwego rwo kwimakaza imirire myiza.

Ati: ‘’ Nahisemo gukora umushinga w’ubworozi kugirango hamwe n’abaturage, twisunge ubumenyi, tworore kinyamwuga duteze imbere ubukungu bushingiye ku bworozi’’.

Mu gihe cy’umwaka umwe gusa, yahereye ku nkwavu 15 ubu avuga ko afite zirenga 500 akaba amaze koroza  abaturage 150 no kubaha amahugurwa agendanye n’ubworozi bwa Kijyambere no kubaha ibitabo by’imfashanyigisho.

Back