Gatsibo: Ntibakigorwa n’ingendo kubera ikiraro bubakiwe.
Abaturage bo mu Kagari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo bavuga ko babonye igisubizo cy’ikibazo bari bafite cy’ikiraro cyari cyarangiritse kigatuma hatabaho ubuhahiranire bw’abaturage.
Iki kiraro cyubatswe mu Kagari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo cyafashije abaturage bo hirya no hino gukora ibikorwa by’iterambere bitandukanye birimo: Ubuhinzi, ubworozi, kujyana ibicuruzwa mu isoko rya Mugera ndetse n’abanyashuri kujya no kuva kwiga.
Abaturage bashimira Ubuyobozi bw’Akarere bwumvise icyifuzo cyabo cyo kububakira ikiraro ari cyarangiritse cyane, none ubu babonye ikiraro gishya kinyuraho ibinyabiziga bitandukanye birimo: Imodoka na Moto.