Gatsibo: Ngarama sports academy yabaye igisubizo ku rubyiruko.
Abadepite ba Komisiyo y’Uburezi, ikoranabuhanga, umuco, siporo bo mu nteko ishingamategeko y’uRwanda basuye ikigo cya Ngarama sports academy bagamije gusesengura ishyirwa mu bikorwa rya Politike ya siporo yo muri 2020-2030.
Ngarama sports academy yubatswe mu Murenge wa Ngarama hagamijwe gufasha urubyiruko gutozwa umukino w’amagare
Nkunduwiteka Ndizeye Pascal niwe washinze ikigo cya Ngarama sports academy avuga yataniye iki kigo agamije gufasha urubyiruko kuvumbura impano zabo, ati: ‘’ Kugeza ubu mfite abakinnyi babiri bakina umukino w’isiganywa ku magare mu rwego mpuzamahanga’’.
Akimana Donatha w'imyaka 17 ni umwana w’umukobwa ukina umukino w'isiganwa rya magare hirya no hino kw'isi avuga ko iki kigo cyamubereye ingirakamaro hamwe na bagenzi be, ati: ‘’ Iki kigo cyambereye umugisha kimfasha kumenya impano yanjye yo gusiganwa ku igare kandi nkaba narabaye ingirakamaro ku Gihugu cyanjye’’.
Ubwo basuraga ikigo cya Ngaram sports academy mu Murenge wa Ngarama, Depite Rutebuka Balinda na Depite Mukandekezi Francoise bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline bashimye uruhare rw’iki kigo mu kuzamura impano z’urubyiruko.