Gatsibo: Mu myaka 4 ishize, hamaze kubakwa imihanda ya Kaburimbo ifite uburebure bwa Km 64.63
Mu myaka 4 ishize, kuva muri 2021-2025, mu Karere ka Gatsibo hamaze kubakwa imihanda ya Kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 64.63 izengurutse Umujyi wa Kabarore ndetse no mu Mirenge imwe n’imwe igize Akarere ka Gatsbo ikaba yaratumye harimbishwa kurushaho.
Ku ikubitiro, hubatswe umuhanda ufite uburebure bwa Km 30 unyura mu Mirenge ya Kiramuruzi, Murambi, Gasange ikagera mu Murenge wa Muhura. Uyu muhanda watumye iterambere ry’abaturage rizamuka kuko batangiye gukora ibikorwa bibateza imbere.
Karekezi Alex, ni umuturage wo mu Murenge wa Gasange ahamya ko uyu muhanda bahawe wabafashije koroshya ingendo kuko mbere utarubakwa kuva aho batuye bagera mu Murenge wa Kiramuruzi barahendwaga ariko ubu bafite imodoka zatangiye gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse hari na bamwe mu baturage bafite izabo modoka.
Umujyi wa Kabarore uzengurutswe na Kaburimbo ireshya na Km 8.63 ikaba inacaniye umuriro w’amashanyarazi ku mihanda, ibi byafashije abaturage kwagura ibikorwa by’iterambere birimo ubucuruzi ndetse no kubaka amazu agezweho.
Muri iyi mihanda harimo Kaburimbo ihuza Akarere ka Gicumbi, Gatsibo na Nyagatare ufite km 26 nawo woroheje ingendo kuko abaturage baturuka i Kigali berekeza mu Karere ka Nyagatare banyura mu Mirenge ya Ngarama, Nyagihanga na Gatsibo berekeza i Kigali batazengurutse ngo banyure mu Karere ka Kayonza na Rwamagana berekeza mu murwa mukuru w’uRwanda.
Usibye imihanda ya Kaburimbo yubatswe, hari n’imihanda y’itaka itsindagiye yubatswe irimo: Umuhanda wa Mugera-Nyabicwamba-Gatungo-Nyagahanga- Karungeri uresha na Km 20, Rwangingo – Kigasha- Ngarama ungana na Km 9, Kiramuruzi-Bwunyu- Nyamarebe ufite Km 5, Kabarore-Marimba-Nyabicwamba ufite Km 19 na Munini- Kabeza wo mu Murenge wa Rwimbogo ufite Km 8.4.
Iyi mihanda yose yakozwe mu rwego rwo kwagura ubuhahiranire hagati y’Uturere n’Utundi, Imirenge ndetse n’utugari.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buzakomeza guteza imbere ibikorwaremezo by’imihanda ya Kaburimbo mu rwego rwo kugira imihanda ikomeye ndetse no gufasha abaturage kwiteza imbere bageza umusaruro wabo ku isoko.