Gatsibo: Mu gihembwe cy’ihinga cya 2025, hagiye gusarurwa Kawa isaga toni ibihumbi 10 z’ibitumbwe.
Abahinzi ba kawa bo mu Karere ka Gatsibo baritegura kubona umusaruro wa Kawa usaga toni ibihumbi 10 z’ibitumbwe muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2025.
Ibi byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Werurwe 2025 ya ‘’Coffee Task Force’’ yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo arikumwe n’izindi nzego zitandukanye mu Karere. Iyi nama yitabiriwe n’abafite inganda za kawa mu karere n’abakozi bashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere n’Imirenge.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe aho imyiteguro yo gusarura Kawa igeze ishyirwa mu bikorwa, inganda ziteguye kwakira umusaruro ndetse no gukumira zimwe mu mbogamizi zishobora kuboneka mu igihe cy’isarura.
Muri iki gihembwe cy’isarura rya Kawa, hateganyijwe kuboneka toni zisaga ibihumbi 10 z’ibitumbwe bya kawa bivuye ku biti bya kawa bigera ku bihumbi 13,550.
Mu Karere ka Gatsibo habarurwa abahinzi ba kawa bagera ku ibihumbi 22,445 bakorera mu mirenge 14 igize Akarere, umusaruro wa kawa uboneka buri sizeni ugemurwa ku nganda za kawa 19 ziri hirya no hino mu Karere.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bafite inganda za kawa bavuga ko begera abahinzi ba kawa kuva batangiye gutera ibiti bya kawa kugeza ku ibagara n’isarura kugirango babone umusaruro mwiza ufite ubuziranenge.