Gatsibo: Mu bihembwe 2 bishize, Akarere kakusanyije imisoro ku kigero cya 102.95%.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, Akarere ka Gatsibo gafite intego yo kwinjiza imisoro n’amahoro igera kuri Miriyari 1,906,250,917 z’amafaranga y’uRwanda. Kuva muri Nyakanga kugeza Ukuboza 2025, hinjijwe imisoro n’amahoro agera kuri miriyoni 821,064,108 z’amafaranga y’uRwanda ku ntego ya miriyoni 806,586,303 Frw.
Mu mezi 6 ashije, Akarere ka Gatsibo kinjije imisoro n’amahoro iri ku kigereranyo cya 102.95%.
Ibi byagarutsweho mu nama y’ingishwanama y’imisoro n’amahoro yateranye taliki ya 23 Ukuboza 2025 iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard arikumwe n’Umuyobozi w’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iyi nama yitabiriwe n’abakozi bo mu ishami ry’imari ku rwego rw’Akarere, abakozi bashinzwe imisoro ku mirenge n’abakozi ba Ngali bashinzwe kwakira amahoro hirya no hino mu Karere.
Mu Mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2024/2025, Akarere ka Gatsibo kari gafite intego yo kwinjiza imisoro ingana na Miriyari 1,467,635,721 z’amafaranga y’uRwanda, hinjiye 1,568,284,148 Frw bingana 106.8%.