Gatsibo: Minisitiri w’Abakozi ba Leta akaba n’imboni y’Akarere yaganiriye n’ibyiciro bitandukanye by’Abayobozi.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo akaba n’imboni ya Guverinoma mu karere ka Gatsibo Amb. Christine Nkulikiyinka yasuye ndetse yaganira n’ibyiciro bitandukanye by’Abayobozi birimo: Abagize inama Njyanama y’Akarere, abahagarariye abikorera, abayobozi bakuru b’ibitaro bya Ngarama na Kiziguro, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’amashami mu Karere n’inzego z’Umutekano.

Uru ruzinduko rwari rugamije kuganira n’ibyiciro bitandukanye by’ubuyobozi bw’Akarere mu rwego rwo kurushaho gukora ibikorwa bizamura iterambere ry’imibereho myiza y’Abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yagaragaje ishusho y’Akarere aho yavuze ko Gatsibo ituwe n’abaturage 551,164 barimo abagabo 264,461 n’abagore 286,703, nkuko byagaragajwe n’ibarura riherutse rya 2022.

Akarere ka Gatsibo gakungahaye ku buhinzi bw’ibigori, ibishyimbo, Kawa, umuceri n’imyumbati. Muri aka Karere kandi hari uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori rwubatse mu Murenge wa Rugarama ndetse n’urutunganya umuceri ruri mu Murenge wa Kiziguro mu Kagari ka Ndatemwa.

Mu rwego rw’ubworozi bw’inka, mu Karere ka Gatsibo habarurwa inka zigera  ku bihumbi 71,483 zororewe ku butaka bungana na hegitari 7,075.5, hakaboneka umukamo w’amata ku munsi ungana na litiro ibihumbi 60,125.

Mu rwego rw’uburezi, Gasana Richard umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yagaragaje ko mu Karere habarurwa amashuri 202 arimo aya Leta 86, aya Leta ifatanyamo n’abafatanyabikorwa ku bw’amasezerano 62 n’ayigenga agera kuri 54.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo akaba ari n’imboni y’Akarere ka Gatsibo yashimiye inzego zitandukanye z’ubuyobozi ku iterambere rimaze kugera mu Karere, asaba ko ryakomeza kwihutishwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere abaturage.

Hagaragajwe zimwe mu mbogamizi akarere kagihura nazo, Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo yiyemeza gukora ubuvugizi mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye.

Back