Gatsibo: Minisitiri Nkulikiyinka yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi mu Muganda rusange.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo akaba n’imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gatsibo Amb. Christine Nkulikiyinka yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kiramuruzi mu Muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2025.

Uyu muganda wibanze ku bikorwa by’isuku n’iusukura, aho abayobozi n’abaturage bakoze isuku mu Mujyi wa Kiramuruzi, hasiburwa rigoli mu rwego rwo kubungabunga ibikorwaremezo birimo imihanda.

Uyu muganda rusange kandi, witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingiza arikumwe n’abagize inama y’Umutekano y’Intara, Ubuyobozi w’Akarere n’abaturage biganjemo urubyiruko.

Nyuma y’Umuganda, abaturage bahawe ubutumwa butandukanye burimo: Ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu, isuku n’isukura, umutekano no kwirinda amakimbirane yo mu Muryango.

Back